Monday, February 27, 2017

Funny football


Incamake y'umukino wa APR FC na Mukura Victory Sports


Jimmy Mulisa agizwe umutoza mukuru wa APR FC

Umutoza wungirije Jonathan McKinstry mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jimmy Mulisa ni we wahawe gutoza ikipe ya APR FC nyuma y’igihe kinini iyi kipe y’ingabo z’igihugu idafite umutoza mukuru.
Nk’uko amakuru yemejwe n’umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, APR FC yamaze kwemeza Jimmy Mulsa nk’umusimbura wa Kanyankore Yaounde wavuye muri iyi kipe muri Kanama nyuma yo gutsindwa igeragezwa.
Jimmy Mulisa w’imyaka 32, wanakiniye ikipe ya APR FC akayitwaramo ibikombe bitandukanye, araza kuba afatanya na Yves Rwasamanzi wari umutoza wungurije, aho kugeza ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, APR FC ifite amanota umunani mu mikino ine imaze gukina.

Jimmy Mulisa akaba agiye gutoza iyi kipe yanakiniye mbere y'uko yerekeza ku umugabane w'uburayi gukinayo, abantu bakaba bamwibuka akinana na Karekezi Olivier muri APR FC. Mulisa afite UEFA A License.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRVB n’umubitsi wayo barafunze



Yanditswe na Canisius Kagabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Hatumimana Christian n’umubitsi w’iri shyirahamwe Uwera Jeannette bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo waryo.
Kuva ejo hashize kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017 nibwo aba bombi bafashwe na Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa FRVB.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuryango ko Hatumimana Christian na Uwera Jeanette bafunze bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Yagize ati:"Nibyo koko Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Federation ya Volleyball mu Rwanda arafunze kuva ku munsi w’ejo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, afunganywe na treasure". Soma inkuru irambuye hano


Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuyobora Volleyball y’u Rwanda arafunze


Yanditswe na Canisius Kagabo

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) y ari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe kuri manda yabanjirije iyi yari atangiye na ruswa ivugwa ko yabaye mu matora ya manda ya kabiri.
Amakuru yizewe agera ku Umuryango avuga koNkurunziza Gustave wari watorewe indi manda yo kuyobora FRVB tariki ya 4 Gashyantare 2017 yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki 17 Gashyantare akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.
Mu minsi ishize nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi n’abandi bakozi ba FRVB barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette nabo bakurikiranyweho kunyereza umutungo na ruswa.
Nyuma y’amatora ya komite aheruka, amakuru yahise acicikana kuri (social medaia)ko akimara kuba harimo n’uko abatowe baba barakoresheje ruswa y’amafaranga igahabwa abagize inteko itora kandi ngo iyi ruswa ikaba yaratanzwe hakoreshejwe amafaranga y’ishyirahamwe (FRVB).

Amakuru make Umuryango wamenye kuri iyi dosiye ni uko hari amafaranga FRVB yishyuye amahoteli nyamara nta serivisi zayo zakoreshejwe n’iri shyirahamwe.
Aya makuru avuga ko ku bwumvikane na hotel zohererejwe amafaranga, aya mafaranga yaba yarashubijwe aba bayobozi ba FRVB bakurikiranwe na Polisi, ari nayo bikekwa ko yakoreshejwe mu guha ruswa abari bagize inteko itora ngo batore umukandida babwiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yemereye ikinyamakuru Umuryango.rw ko koko uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranhweho ibyaha nk’ibyabagenzi be bari basanzwe bari mu maboko ya polisi.
Yagize ati"Nibyo Nkurunziza Gustave ari mu maboko ya polisi, akurikiranyweho ibyaha nk’ibya bagenzi be (Christian na Jeannette) nabo bari mu maboko ya polisi, birimo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ndetse na ruswa ivugwa ko yakoreshejwe mu matora."