Monday, February 27, 2017

Jimmy Mulisa agizwe umutoza mukuru wa APR FC

Umutoza wungirije Jonathan McKinstry mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jimmy Mulisa ni we wahawe gutoza ikipe ya APR FC nyuma y’igihe kinini iyi kipe y’ingabo z’igihugu idafite umutoza mukuru.
Nk’uko amakuru yemejwe n’umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, APR FC yamaze kwemeza Jimmy Mulsa nk’umusimbura wa Kanyankore Yaounde wavuye muri iyi kipe muri Kanama nyuma yo gutsindwa igeragezwa.
Jimmy Mulisa w’imyaka 32, wanakiniye ikipe ya APR FC akayitwaramo ibikombe bitandukanye, araza kuba afatanya na Yves Rwasamanzi wari umutoza wungurije, aho kugeza ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, APR FC ifite amanota umunani mu mikino ine imaze gukina.

Jimmy Mulisa akaba agiye gutoza iyi kipe yanakiniye mbere y'uko yerekeza ku umugabane w'uburayi gukinayo, abantu bakaba bamwibuka akinana na Karekezi Olivier muri APR FC. Mulisa afite UEFA A License.

No comments:

Post a Comment