Monday, February 27, 2017

Funny football


Incamake y'umukino wa APR FC na Mukura Victory Sports


Jimmy Mulisa agizwe umutoza mukuru wa APR FC

Umutoza wungirije Jonathan McKinstry mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jimmy Mulisa ni we wahawe gutoza ikipe ya APR FC nyuma y’igihe kinini iyi kipe y’ingabo z’igihugu idafite umutoza mukuru.
Nk’uko amakuru yemejwe n’umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver, APR FC yamaze kwemeza Jimmy Mulsa nk’umusimbura wa Kanyankore Yaounde wavuye muri iyi kipe muri Kanama nyuma yo gutsindwa igeragezwa.
Jimmy Mulisa w’imyaka 32, wanakiniye ikipe ya APR FC akayitwaramo ibikombe bitandukanye, araza kuba afatanya na Yves Rwasamanzi wari umutoza wungurije, aho kugeza ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, APR FC ifite amanota umunani mu mikino ine imaze gukina.

Jimmy Mulisa akaba agiye gutoza iyi kipe yanakiniye mbere y'uko yerekeza ku umugabane w'uburayi gukinayo, abantu bakaba bamwibuka akinana na Karekezi Olivier muri APR FC. Mulisa afite UEFA A License.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRVB n’umubitsi wayo barafunze



Yanditswe na Canisius Kagabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Hatumimana Christian n’umubitsi w’iri shyirahamwe Uwera Jeannette bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo waryo.
Kuva ejo hashize kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017 nibwo aba bombi bafashwe na Polisi bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa FRVB.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuryango ko Hatumimana Christian na Uwera Jeanette bafunze bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Yagize ati:"Nibyo koko Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Federation ya Volleyball mu Rwanda arafunze kuva ku munsi w’ejo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, afunganywe na treasure". Soma inkuru irambuye hano


Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuyobora Volleyball y’u Rwanda arafunze


Yanditswe na Canisius Kagabo

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) y ari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe kuri manda yabanjirije iyi yari atangiye na ruswa ivugwa ko yabaye mu matora ya manda ya kabiri.
Amakuru yizewe agera ku Umuryango avuga koNkurunziza Gustave wari watorewe indi manda yo kuyobora FRVB tariki ya 4 Gashyantare 2017 yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki 17 Gashyantare akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.
Mu minsi ishize nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi n’abandi bakozi ba FRVB barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette nabo bakurikiranyweho kunyereza umutungo na ruswa.
Nyuma y’amatora ya komite aheruka, amakuru yahise acicikana kuri (social medaia)ko akimara kuba harimo n’uko abatowe baba barakoresheje ruswa y’amafaranga igahabwa abagize inteko itora kandi ngo iyi ruswa ikaba yaratanzwe hakoreshejwe amafaranga y’ishyirahamwe (FRVB).

Amakuru make Umuryango wamenye kuri iyi dosiye ni uko hari amafaranga FRVB yishyuye amahoteli nyamara nta serivisi zayo zakoreshejwe n’iri shyirahamwe.
Aya makuru avuga ko ku bwumvikane na hotel zohererejwe amafaranga, aya mafaranga yaba yarashubijwe aba bayobozi ba FRVB bakurikiranwe na Polisi, ari nayo bikekwa ko yakoreshejwe mu guha ruswa abari bagize inteko itora ngo batore umukandida babwiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yemereye ikinyamakuru Umuryango.rw ko koko uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranhweho ibyaha nk’ibyabagenzi be bari basanzwe bari mu maboko ya polisi.
Yagize ati"Nibyo Nkurunziza Gustave ari mu maboko ya polisi, akurikiranyweho ibyaha nk’ibya bagenzi be (Christian na Jeannette) nabo bari mu maboko ya polisi, birimo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ndetse na ruswa ivugwa ko yakoreshejwe mu matora."

Umutoza Minnaert mu amagambo akakaye yibasiye ubuyobozi bwa APR FC


Yanditswe na Canisius Kagabo

Umutoza mushya w’ikipe ya Mukura VS, umubiligi Ivan Minnaert yifatiye ku gahanga ububoyobozi bw’ikipe ya APR FC avuga ko babeshejweho no gutera ubwoba abo bahanganye, ndetse anavuga ko abasifuzi batinya iyi kipe bigatuma abo bahanganye mu Rwanda babigenderamo, ngo ariko nabo ntaho bizajya bibageza mu imikino nyafurika.
Ni nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo ikipe ikipe ya Mukura ibitego 3-2, maze Minnaert avuga ko abasifuzi bitwaye nabi muri uyu mukino ngo n’ubwo ikipe yarushijwe na APR FC akabibona.
Uyu mutoza mu magambo akakaye yabanje gukomoza ku kuba ikipe ya APR FC yari yitwaje icyo ari cyo igashaka gutera ubwoba ikipe ya Mukura kuwa kane mbere y’umukino ishaka kuyikura mu ikibuga ngo ikore imyitozo, ngo kuba yari kumwe na Colonel ntibyagombaga kumutera ubwoba kuko na Libya yabayeyo imitwe yitera bwoba iturukiriza ibisasu iruhande rwaho yarari kandi ntiyabugize.Soma inkuru irambuye hano
Ivan Minnaert kuva yafata ikipe ya Mukura VS amaze gukina imikino 3, muri iyo mikino yatsize umwe atsinda Pepiniere 1-0, anganya na Etincelles 0-0, atsindwa na APR FC 3-2.

Abasifuzi bamaze kuba ikibazo muri ruhago nyarwanda, Masudi yunze mu rya Minnaert yikoma imisifurire


Yanditswe na Canisius Kagabo

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ngo ntazigera yibagirwa umusufizi wabasifuriye umukino banganyijemo na Police FC 2-2, kuko igihe cyose yamusifuriye atamusifuriye neza, iyo amubonye amubonamo ibibazo.

Ni umukino wasifuwe na Ruzindana Nsoro, nyuma y’uyu mukino umutoza Masudi Djuma yagiye agaragaza kutishimira imisifurire y’uyu mugabo aho yavugaga ko hari amakosa yagiye yirengagiza ndetse yakanavuyemo amakarita y’umutuku ndetse agerekaho no kwanga igitego cyabo byagaragaraga ko nta kosa ryabayeho gitsindwa. Gusa ngo ibi byose uyu musifuzi ntabimukoreye inshuro ya mbere.

Yagize ati”Ntago nishimiye umusifuzi wasifuye uno munsi, si ubwa mbere. Nkimibona ko ari we ugiye gusifura nahise numva ntazi uko mbaye, ndabizi ko azana ibibazo nawe nabimubwiye, hari igitego twatsinze kubera iki yacyanze, nta offside yabaye nta ki, abantu barimo kuvunana nta makarita arimo gutanga, abarimo gutakaza umwanya nta karita, uko ni ugusifura? Igitego kubera iki yacyanze? Hari amakosa yakabaye yatanze amakarita atukura, umuntu arareka umupira agakubita umuntu amaguru. N’ubushize yatwimye penaliti turi I Gicumbi ntago nzamwibagirwa kandi nawe nabimubwiye.”
Igitego Masudi avuga ko bamwimye ni igitego cyatsinzwe na Mugabo Gabriel mu igice cya kabiri maze umusifuzi Nsoro asifura ko hari habaye ikosa, ibintu atabona kimwe na Masudi Djuma uvuga ko nta kosa ryari ryabaye.

Manchester United yegukanye igikombe cya mbere muri uyu mwaka w’imikino


Yanditswe na Canisius Kagabo

Mu gihe benshi batekerezaga ko bashobora kuza gukiniranurwa n’iminota y’inyongera, habura iminota itatu gusa ngo umukino urangire, Zlatan Ibrahimovic yatsindiye Manchester United igitego cyayihesheje intsinzi ya 3-2 imbere ya Southampton, ku mukino wa nyuma wa EFL Cup waraye uhuje amakipe yombi i Wembley.

Southampton yihariye igice kinini muri uyu mukino, yinjiye mu mukino neza, isatira Manchester United ndetse yaje kubona igitego hakiri kare, ariko umusifuzi avuga ko Manolo Gabbiadini yari yaraririye.
Manchester United yungukiye ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Southampton maze ku ikosa ryahanwe na Zlatan Ibrahimovic, afungura amazamu ku munota wa 19 mbere y’uko Jesse Lingard atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 38, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Marcos Rojo.


Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Southampton na yo yungukiye ku guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Manchester United barimo Eric Bailly na Chris Smalling, Manolo Gabbiadini abatsinda ku munota wa 45 mbere yo kubatsinda ikindi ku munota wa 48 n’ubwo Mourinho yari yakuyemo Juan Mata akazana Micheal Carrick.


Kugeza ku munota wa 87 w’umukino ubwo Zlatan yatsindaga igitego cy’intsinzi ku mupira yahawe na Ander Herrera uvuye kuri Anthony Martial, Southampton yari yasatiriye Manchester United ndetse ihusha uburyo butandukanye bwakabaye bwayihesheje intsinzi, gusa birangira itakaje uyu mukino wa nyuma ku bitego 3-2.
Iki, akaba ari igikombe cya Mbere Jose Mourihno atwaye muri Manchester United muri uyu mwaka w’imikino, kiyongera kuri FA Community Shield batwaye batsinze Leicester City 2-1 mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka w’imikino itangira.


Abatoza 3 bagomba gutoranywamo umwe uzatoza Amavubi bamenyekanye



Yanditswe na Canisius Kagabo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abatoza 3 batoranyijwe mu batoza 8, hakaba hazatoranywamo umwe uzahabwa ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru.
Nyuma y’uko basabye aka kazi ari abatoza bagera kuri 52, hasigayemo 8 bagombaga gukoreshwa ikizamini cyo kuvuga ‘Interview’, iki kizami cyabaye hagati mu icyumweru gishize hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype, maze mu 8 hasigaramo batatu, batanu barasezererwa.
Mu batoza basezerewe harimo uwahoze atoza ikipe y’igihugu ya Algeria George Leekens umwe mu habwaga amahirwe cyane, harimo kandi n’umunyafurika umwe rukumbi wari usigayemo muri 4 bari basabye aka kazi ari we Samson Siasia ukomoka muri Nigeria.
Mu batoza batatu basigayemo harimo; Antoine HeyJose Ruis Lopez Aguas na Raul Savoy niba basigayemo.


Biteganyijwe ko aba batatu batoranyijwe bazakora ikizamini cyo kuvuga cya nyuma hashakwamo umutoza umwe uzahabwa Amavubi. Ikizamini giteganyijwe tariki ya 27 Gashyantare 2017 ku icyicaro cya FERWAFA.
Umutoza uzatsinda azatangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nyuma y’iminsi mike ikizamini kibaye.

Rwatubyaye ni umukinnyi wa APR FC yatije muri Slovakia


Yanditswe na Canisius Kagabo

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yamaze gutangaza ko umukinnyi Rwatubyaye Abdul wasinyiye imyaka ibiri Rayon Sports ari umukinnyi wa APR FC yatije mu ikipe yo muri Slovakia.
Rwatubyaye Abdoul na mugenzi we bakinanaga muri APR FC Iranzi Jean Claude, ukongeraho na Kalisa Rashid na Ombalenga Fitina, umwaka ushize wa 2016 mu ukwezi kwa Nyakanga nibwo byatangajwe ko aba basore baguzwe n’ikipe yo mu icyiciro cya 3 muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY, gusa byaje kurangira Rwatubyaye abuze Visa imwerekeza muri Slovakia bagenzi be baragenda we arasigara. Soma inkuru irambuye




Camarade yavuze ko kuri Rwatubyaye nta bihumbi 500 bizatangwa nk’uko byatanzwe ku abasore Nova Bayama na Yves Rwigema nabo bavuye muri iyi kipe, ngo kuko aba basore APR FC yicaranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakabyumvikanaho. Kuri Rwatubyaye ngo amategeko agomba kubikemura nta kindi, kuko n’ubundi bari babivuze mbere akiri ku umugabane w’u Burayi ko nagaruka ari ugusubira mu impapuro bakareba icyo amategeko ateganya.

Perezida wa FIFA Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA


Yanditswe na Canisius Kagabo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu cya gatatu cya Afurika asuye kuva yatorerwa kuyobora FIFA  muri Gashyantare 2016.
Uyu mugabo w’imyaka 46 yahise ajya kuri Stade Amahoro kureba igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 16 wa ’ Police FC yanganyije na Rayon sports 2-2.
Nyuma y’igice cya mbere cy’uyu mukino yahise ajya ku ntego yamuzanye mu Rwanda yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Hotel y’inyenyeri enye FERWAFA izubaka ku bufatanye bwa FIFA na Leta y’u Rwanda.Muri uyu muhango byamejwe ko iyi Hotel ya izubakwa mu mezi 18 ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW.Uyu muyobozi yamurikiwe igishushanyo mbonera na sosiyete y’Abashinwa CCECC Rwanda Ltd izubaka izubaka iyi hotel ifite ibyumba 44.
Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yavuze ko ari umushinga wakozwe mu rwego rwo kwigira no kwishakira amafaranga yajya mu bikorwa by’iterambere by’ishyirahamwe ayobora. Niyuzura niho ikipe y’igihugu Amavubi azajya akorera umwiherero.
Gianni Infantino yashimangiye ko uyu mushinga washyigikiwe kuko yifuza iterambere ry’umupira w’amaguru mu mugabane wa Afurika. Yagize ati:
“Ni kenshi twumva abayobozi bavuga ngo ahazaza ha Afurika hari gutegurwa kandi ni heza. Njye sinifuza gukomeza kumva ayo magambo mu mupira w’amaguru. Kuki buri gihe tuvuga ahazaza? Nifuza ko biva mu mvugo bikajya mu ngiro iterambere rya Afurika rikagaragarira bose.
Iki ni kimwe muri byinshi twashyizemo imbaraga ngo tuzamuri uyu mugabane. Kuba narahisemo umunyamabanga w’umunya-Afurika madame Fatma Samba Diouf Samoura wo muri Senegal bifite icyo bivuze. Ndamushimira kuko ari kumfasha mu mishinga nk’iyi y’iterambere.”
Umuyobozi w’umupira w’amaguru ku isi azava mu Rwanda kuri iki cyumweru saa 13h nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ku Gisozi.

Masudi Djuma yatangaje ibintu ahora yibukira kuri Gangi bakinanye muri Rayon ubu urwaye bikomeye


Yanditswe na Canisius Kagabo

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma avuga ko atazibagirwa kapiteni we Gangi wamuyoboye muri Rayon Sports, bitewe n’uburyo yari azi kubana na buri wese ndetse na bimwe mu byemezo yajyaga afata. Gangi ubu ararwaye bikomeye.
Hategekimana Bonavunture uzwi nka Gangi, uyaciye mu amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC utibagiwe ko yanagiriye akamaro ikipe y’igihugu Amavubi, ubu akaba mbere yo kurwara yarakiniraga ikipe ya Musanze FC, ubuzima bwe buri habi bitewe n’ikibyimba cyamufashe ku ijosi akaba arwariye mu ibitaro byo ku Gisenyi. Akaba asaba umuntu wese ufiite umutima w’urukundo n’impuhwe ko yamufasha akaba sha kw’ivuza agakira.

Masudi Djuma bakinanye mu ikipe ya Rayon Sports ndetse Gangi anamubereye kapiteni, avuga ko hari ibintu byinshi yibukira kuri uyu musore nko kuba ari umuntu uzi gufata ibyemezo kandi agakora akazi neza.

Yagize ati”ni umuntu wari ufite igihagararo, uzi gufata ibyemezo, ndibuka umunsi umwe ndi muri Rayon Sports tumaze hafi amezi 3 bataduhemba, icyo gihe yari kapiteni yahise afata iucyemezo aravuga ngo ntidukina match bataduhembye, kandi abihagararaho nka kapiteni ariko baraduhembye turakina kandi dukina neza, ni umuntu uzi gukora akazi ke neza iyo ari mu kibuga aba azi ikimutwayemo.”
Masudi na Gangi bakinanye na muri Rayon Sports mu umwaka wa 2007.

Gira uruhare mu gutabariza Gangi wagiriye akamaro igihugu ubwo yakinaga mu ikipe y’igihugu, kora Share kugira ngo n'abandi babone iyi nkuru.