Monday, February 27, 2017

Abatoza 3 bagomba gutoranywamo umwe uzatoza Amavubi bamenyekanye



Yanditswe na Canisius Kagabo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abatoza 3 batoranyijwe mu batoza 8, hakaba hazatoranywamo umwe uzahabwa ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru.
Nyuma y’uko basabye aka kazi ari abatoza bagera kuri 52, hasigayemo 8 bagombaga gukoreshwa ikizamini cyo kuvuga ‘Interview’, iki kizami cyabaye hagati mu icyumweru gishize hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype, maze mu 8 hasigaramo batatu, batanu barasezererwa.
Mu batoza basezerewe harimo uwahoze atoza ikipe y’igihugu ya Algeria George Leekens umwe mu habwaga amahirwe cyane, harimo kandi n’umunyafurika umwe rukumbi wari usigayemo muri 4 bari basabye aka kazi ari we Samson Siasia ukomoka muri Nigeria.
Mu batoza batatu basigayemo harimo; Antoine HeyJose Ruis Lopez Aguas na Raul Savoy niba basigayemo.


Biteganyijwe ko aba batatu batoranyijwe bazakora ikizamini cyo kuvuga cya nyuma hashakwamo umutoza umwe uzahabwa Amavubi. Ikizamini giteganyijwe tariki ya 27 Gashyantare 2017 ku icyicaro cya FERWAFA.
Umutoza uzatsinda azatangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nyuma y’iminsi mike ikizamini kibaye.

No comments:

Post a Comment