Monday, February 27, 2017

Umutoza Minnaert mu amagambo akakaye yibasiye ubuyobozi bwa APR FC


Yanditswe na Canisius Kagabo

Umutoza mushya w’ikipe ya Mukura VS, umubiligi Ivan Minnaert yifatiye ku gahanga ububoyobozi bw’ikipe ya APR FC avuga ko babeshejweho no gutera ubwoba abo bahanganye, ndetse anavuga ko abasifuzi batinya iyi kipe bigatuma abo bahanganye mu Rwanda babigenderamo, ngo ariko nabo ntaho bizajya bibageza mu imikino nyafurika.
Ni nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo ikipe ikipe ya Mukura ibitego 3-2, maze Minnaert avuga ko abasifuzi bitwaye nabi muri uyu mukino ngo n’ubwo ikipe yarushijwe na APR FC akabibona.
Uyu mutoza mu magambo akakaye yabanje gukomoza ku kuba ikipe ya APR FC yari yitwaje icyo ari cyo igashaka gutera ubwoba ikipe ya Mukura kuwa kane mbere y’umukino ishaka kuyikura mu ikibuga ngo ikore imyitozo, ngo kuba yari kumwe na Colonel ntibyagombaga kumutera ubwoba kuko na Libya yabayeyo imitwe yitera bwoba iturukiriza ibisasu iruhande rwaho yarari kandi ntiyabugize.Soma inkuru irambuye hano
Ivan Minnaert kuva yafata ikipe ya Mukura VS amaze gukina imikino 3, muri iyo mikino yatsize umwe atsinda Pepiniere 1-0, anganya na Etincelles 0-0, atsindwa na APR FC 3-2.

No comments:

Post a Comment