Monday, February 27, 2017

Rwatubyaye ni umukinnyi wa APR FC yatije muri Slovakia


Yanditswe na Canisius Kagabo

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yamaze gutangaza ko umukinnyi Rwatubyaye Abdul wasinyiye imyaka ibiri Rayon Sports ari umukinnyi wa APR FC yatije mu ikipe yo muri Slovakia.
Rwatubyaye Abdoul na mugenzi we bakinanaga muri APR FC Iranzi Jean Claude, ukongeraho na Kalisa Rashid na Ombalenga Fitina, umwaka ushize wa 2016 mu ukwezi kwa Nyakanga nibwo byatangajwe ko aba basore baguzwe n’ikipe yo mu icyiciro cya 3 muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY, gusa byaje kurangira Rwatubyaye abuze Visa imwerekeza muri Slovakia bagenzi be baragenda we arasigara. Soma inkuru irambuye




Camarade yavuze ko kuri Rwatubyaye nta bihumbi 500 bizatangwa nk’uko byatanzwe ku abasore Nova Bayama na Yves Rwigema nabo bavuye muri iyi kipe, ngo kuko aba basore APR FC yicaranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakabyumvikanaho. Kuri Rwatubyaye ngo amategeko agomba kubikemura nta kindi, kuko n’ubundi bari babivuze mbere akiri ku umugabane w’u Burayi ko nagaruka ari ugusubira mu impapuro bakareba icyo amategeko ateganya.

No comments:

Post a Comment